طَالَمَا أَشْكُو غَرَامِي يَانُورَ الْوُجُودْ
وَأُنَادِي يَاتِهَامِي يَامَعْدِنَ الْجُودْ
Maze igihe kinini ntaka urukundo rwanjye kuri wowe – Yewe Mwiza w’iremwa
Kandi ndakomeza guhamagara, Yewe Tihami (Intumwa Muhammad), Yewe Isoko ry’Ubuntu
مُنْيَتِي أَقْصَى مَرَامِي أَحْظَى بِالشُّهُودْ
وَأَرَى بَابَ السَّلَامِ يَازَاكِي الْجُدُودْ
Icyifuzo cyanjye n’icyo nshaka cyane ni uko nabona ishusho
Kandi nkareba ku Muryango w’Amahoro, Yewe ufite abakurambere b’abaziranenge
يَاطِرَازَ الْكَوْنِ إِنِّي عَاشِقْ مُسْتَهَامْ
مُغْرَمٌ وَالْمَدْحُ فَنِّي يَابَدْرَ التَّمَامْ
Yewe Rugero rw’Isi, ndi umukunzi w’ikirenga
Ndi mu rukundo rwinshi, gushima ni ubuhanzi bwanjye, Yewe Kwezi Kuzuye!
إِصْرِفِ الْأَعْرَاضَ عَنِّي أَضْنَانِي الْغَرَامْ
فِيكَ قَدْ حَسَّنْتُ ظَنِّي يَاسَامِي الْعُهُودْ
Kuraho inzitizi kuri njye, kuko urukundo rwinshi rwaranyishe kandi rwarandembeje
Kuri wowe mfite igitekerezo cyiza, Yewe Murinzi w’amasano y’ikirenga!
يَاسِرَاجَ الْأَنْبِيَاءِ يَاعَالِي الْجَنَابْ
يَاإِمَامَ الْأَتْقِيَاءِ إِنَّ قَلْبِي ذَابْ
Yewe Itara ry’Abahanuzi, Yewe ufite icyubahiro cyinshi
Yewe Muyobozi w’Abayoboke! Umutima wanjye urashonga!
يَكْفِي يَانُورَ الْأَهِلَّةْ إِنَّ هَجْرِي طَالْ
سَيَّدِي وَالْعُمْرُ وَلَّى جُدْ بِالْوَصْلِ جُودْ
Bihagije, Yewe Mwiza w’Inyenyeri! Gutandukana nawe byabaye igihe kirekire
Nyagasani wanjye, maze gusaza, gira ubuntu bwo kunga ubumwe nanjye
يَانَبِيًّا قَدْ تَحَلَّى حَقًّا بِالْجَمَالْ
وَعَلَيْكَ اللهُ صَلَّى رَبِّي ذُو الْجَلَالْ
Yewe Ntumwa, warimbye ubwiza by’ukuri
Kandi kuri wowe Allah yarasenze, Nyagasani wanjye, Uw’Ikirenga